UMWAMBARO W’ABAKOBWA
par Latoute
Ikintu cyose kirimbishijwe kigaragara neza ko gifite ubwiza, niyo mpamvu umukobwa agomba gutegura ejo hazaza. Ibyo bigaragarira mu isuku iranga aho aba, uko ari, n’uko ateye.
Isuku mu rugo: Ni ngombwa ko tugira amagara mazima niba dushaka ubuzima burambye: ibyo ni ihame. Ingo nyinshi zisenyuka kubera ko n’umugore aba yagaragaje intege nke mu kugira isuku. Iyo byatangiye gucumbagira hirya iyo mu cyumba, akenshi umugore acika intege n’ibyo yakoraga ugasanga atangiye kubiha agaciro gacye cyangwa se ka ntako. Ibijyanye n’iki gice bidatinzweho, umukobwa cyangwa umugore azi inshingano ze kugira ngo urugo rwe rugere ahashimisha buri wese kuburyo bw’intangarugero.
Isuku ku mubiri: umubiri w’umuntu ukenera isuku ya ngombwa kugirango biwufashe byaba kuwambika, gukaraba, kwiyuhagira, n’ibindi. Mu gihe cyo gukaraba ni ngombwa kwita no gutinda cyane ahashobora kubangamira abandi mu gihe hatasukuwe neza: amenyo, mu maha, igitsina….
Isuku y’igitsina: iyi suku irakenewe kuko ni intangiriro yo kugira umunezero mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntacyo byaba bimaze urya neza, ukaryama aheza, ukambara ukaberwa ariko watambuka ukagira ngo haboreye imbeba! Hari amasabune yifashishwa ushobora no kubaza farmacien, atangiza mu gitsina, mu gihe ukaraba rero ni ngombwa kuhatinda ukahasukura kugirango wikorere isuku kandi witegure na we ubwawe mu kwakira imibonano mpuzabitsina (ku bashakanye), kuko umurimo uhakorerwa ni ingenzi mu kubaka ingo zigakomera, ntabwo ugomba gupfobywa cyangwa ngo usuzugurwe !
Gukuna: Ni umuhango wa gikobwa ugamije kumutegura kuba umugore ubereye umugabo, hari n’ababishyira mu rwenya ngo :”nyiranaka yaryoshya inzoga”, utangira umukobwa ari umwangavu w’imyaka 13-18 kuko umubiri uba utarakomera atarajya mu mihango ya gikobwa. Ariko! Uko amajyambere yihutana n’imirire myiza usanga hari abana bajya mu mihango bafite imyaka 9-10, byaba byiza ba nyina wabo na ba nyirasenge, bakuru babo ndetse na (ba nyina); mvuze ndetse naba nyina kuko imiryango myinshi usanga ba nyina b’abakobwa batinya kubibaganiriza , bagahitamo kubateza abo bavuzwe hejuru, ubwo uwo bishobokeye nyine na nyina yabimuganiriza!
Mu gihe cyo ha mbere uwo muhango wakundaga kubera mu gasozi nko mu gashyamba abakobwa bitwaje kujya guca imyeyo” nkeka ko ari naho havuye iyo mvugo”, ko uwakunnye byitwa ko yaciye imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya inkwi, kujya mu rubohero, n’ibindi….
Amajyambere arihuta cyane ku buryo bitakiri ngombwa kwikora muri équipe ngo mugiye guca imyeyo; na cyane ko hateye iya ruzungu, ngo ugiye gutashya, kandi mukoresha cuisinnière, upfa kuba ufite ibikunisho byawe, wanabikorera mu rugo mu cyumba uraramo cyangwa n’ahandi uba warateguriye icyo gikorwa.
Ni umuhango ugomba kubahwa ukanubahirizwa; si byiza ko buri wese amenya icyo uhugiyeho, icya ngombwa ni uko uba witegurira ibyishimo n’umunezero birambye.
Ibikunisho:
* intobo z’ibitoborwa
* amavuta y’inka (niyo yaba adakuze)
* akatsi bita gutwi kumwe
* agati bita umukonora (utubabi twako),…..
Uko bikoreshwa: ufata intobo z’ibitoborwa ukazotsa (uzivumbika mu gicaniro), zamara gushya ugakuramo ubuhwa bwazo ukavanga n’amavuta y’inka mu kantu gafite isuku (niyo wakwifashisha icupa ryashizemo amavuta ya gikotori)
Ushobora no gukoresha kimwe muri biriya byatsi bivanze n’amavuta y’inka!
Mu gihe ibyo byatsi cyangwa ibimera bitabashije kuboneka ukoresha amavuta y’inka akuze ukayakoresha mu gitondo kare na nimugoroba abandi bashyizweyo! Ni ngombwa gukorera icyo gice isuku kugirango hatagira indi mpumuro yumvikana mu gihe hari uwo utambutseho!
Uko bakuna: wicaza ikibuno hasi, ugashinga ibirenge ku buryo amavi ashobora kugera ku ntugu zombi, ukanyuza amaboko munsi y’ibibero ufite rwa ruvange rw’ibyo ukunisha cyangwa se amavuta y’inka akuze (iyo ari intangiriro), ukuboko kumwe gukurura umushino biteganye kaba kakiri gato kakagenda gakura uko uhataho ukuna, ukururira rimwe ujyana hasi, mu ntangiriro birababaza ndetse rimwe na rimwe ukumva wabireka, ari nayo mpamvu abakobwa bakunira hamwe barenze umwe kugirango batizanye umurindi. Iyo umaze kugira umushino ufatika, Ugeraho ugakuna utazura umushino mu bugari bwawo kugirango biwuhe forme yo kuba mugari, kugeza ugwije” imyugariro”.
Mu gihe bakuna ari benshi buri wese aba afite ibikunisho bye, cyaraziraga guha undi ku bikunisho wizaniye ngo aba agutwaye imishino ndetse akagutanga no kugwiza bikakuzinga. Cyokora ariko mwashoboraga gufashanya babiri babiri umwe agakuna mugenzi we ku mpungenge zo gutinya kwibabaza!
Igipimo cy’umushino
Iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna akarurenza ariko byitwa “gukuna ibiziriko” cyangwa se “imijabamabyi”, ndetse ngo uwakunnye ibiziriko agira umushyukwe cyane ndetse akifuza vuba igitsina mu gihe ari mu minsi y’uburumbuke, gusa hakabaho kwifata kugirango atiyangiriza ubukobwa bwe.
Uwagwije rero ntaba agihangayikishijwe n’ibikoresho, amavuta y’inka gusa arahagije cyane cyane avuye mu mihango kuko umubiri uba waregeranye, akora ibyo bita “kunanura”. Umukobwa cyangwa umugore wakunnye bimutera ishema n’isheja agahora iteka yiteguye kunezeza umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Bidasobanuye ko utarakunnye bamusenda, bafatanya kurwubaka kandi ntibibabuza kunezererwa icyo gikorwa, akarusho gusa ni uko umugore wakunnye areta vuba kandi akihuta mu kunyara no mu gusohora, bigatuma ndetse bigafasha umugabo we akumva ko atarimo kuruhira ubusa, biramunezeza cyane iyo baharuranye ikivi batangiranye!
Ingaruka zo kudakuna: Aho umukobwa abimenyeye ko hari igikorwa cyamwihishe cyangwa atamenye, bimutera ipfunwe ndetse bikamubabaza cyane, akumva ahari wenda ntacyo bimaze gushaka niba atarakunnye, kuko abandi akenshi bamuca intege bamubwira ko bazamusenda, ngo bazamukubita intosho ishyushye mu maguru, ngo nyirabukwe azarahiramo ivu, n’ibindi by’urucantege, ariko binagaragara ko cyera byakorwaga. Ahora asuherewe rimwe uwo mutwaro akawugereka kuri nyina cyangwa bakuru be bakabaye barabimuganirije, yaba ntabo afite akibaza ati nibe n’abafite ababibakorera (yumvikanisha ko kubura nyina yahombye byinshi; kandi koko), atangira kugerageza bitagishobotse (ngo nyiranaka yibutse ikuna mu irongorwa); nuko aba abikoze mu gihe kitari icyabyo:yakabaye yaragwije ananura,….
Inkurikizi
Umukobwa utarakunnye iyo ashatse umugabo wabimenyeho akanabiganirizwa agasanga umufasha we atagira ashwi, urukundo, ubwuzu n’urugwiro yari amufitiye bitangira kugabanuka, rimwe na rimwe akabimucyurira, icyo gihe bisaba kwihangana no kubiganiraho kugirango yumve ko “urugo rutubakwa n’imishino, uretse ko ngo na none urwayirozwe, umwana warwo avukana itanu”.
Bihumira ku mirari iyo umugabo asanze umugore we atanyara, hari abihangana ntibinamenyekane ariko hari n’undi wumva ko atashatse: twibuke ibituma ingo nyinshi zishobora gusenyuka ko n’ibi birimo, nyamara na none ibyo si intandaro yo gutana kuko muba mwarasezeranye kubana akaramata;
Uko wakwifata mu gihe uwo washimye usanze atanyara
Mwihanganishe wowe mugabo umukorere ibindi bituma munezerwa niba ibyo kunyarirwa mutabikozwa, wimugaya, kuko siwe wabyiteye! Bimwubahire yumve na we akunzwe kandi yizihiye urugo muri rusange, n’umugabo we by’umwihariko.
Azakubera nyina w’abana mutarutwa wizihiye urugo mufatanyije gucunga!!!!
Azagukunda agukundwakaze, akubahire icyo wamwubahiye,
Azagutura ibihozo uhore umushaka, aho uri umwenyure uti ngwino simbi ryandutiye bose!!!